ITANGAZO:
Sosiyete HORIZON EDUCATION INVESTMENT Ltd ifite icyicaro i Gacuriro mu Murenge wa Kinyinya, ku ishuri L’Horizon, iramenyesha ba Rwiyemezamirimo babyifuza, babifitiye ubushobozi kandi bujuje ibyangombwa bisabwa ko ishaka gutanga amasoko akurikira:
ISOKO N° 1/HEI/2018
LOT 1: Kutegurira abana bo mu ishuri ry’inshuke icyo kunywa no kurya saa tatu z’amanywa ku buryo bukurikira:
Iminsi n’ibigomba gutegurwa
Kuwa mbere:Umugati, igikoma, urubuto
Kuwa kabiri:Keke, amata, urubuto
Kuwa gatatu:Irindazi, igikoma,urubuto
Kuwa kane:Capati, amata,urubuto
Kuwa gatanu:Biscuit, igikoma, urubuto
Icyitonderwa :
• Amata agomba kuba aturuka muri Entreprise INYANGE;
• Igikoma kigomba kuba gikozwe n’uruvange rw’amafu meza ;
• Ibintu byose bigomba gutegurwa, bigomba kuba bigaragaza ubuziranenge ;
• Umubare w’abana bakenewe gutegurirwa ungana na 200.
Ibisabwa:
• Uwemerewe kujya mu ipiganwa ni uwerekanye ko asanzwe akora akazi ko guteka; kandi agaragaza aho asanzwe abikorera;
• Uwemerewe kujya mu ipiganwa asabwa kugaragaza igiciro ku munsi kidahindu hashingiwe ku bitegurwa;
• Itariki nta rengwa n’iya 02/04/2018 saa yine z’amanywa (10h00);
ISOKO N° 2 /HEI/2018
LOT 2: Kugaburira ibyo kurya abana bo mu mwaka wa gatandatu:
Ibyo kurya bizategurirwa abana bo mu mwaka wa gatandatu bizaba bigizwe n’ibi bikurikira:
• Umuceli ( uteguwe ku buryo bugiye butandukanye);
• Ifiriti;
• Igitoki;
• Ibishyimbo;
• Imboga zinyuranye (dodo, amashu, isombe, ..);
• Imbuto zinyuranye( umuneke, inanasi,…..);
• Isosi y’inyama.
Icyitonderwa :
• Hazakorwa ingengabihe yo gutegura ibyo kurya byavuzwe hejuru;
• Ibyo kurya bigomba kuba biteguwe neza, bigaragaza ubuziranenge;
• Umubare w’abana bazategurirwa ungana na 115.
Ibisabwa:
• Uwemerewe kujya mu ipiganwa agomba kuba afite registre de commerce na TN kandi agaragaza ko ari muri TVA;
• Uwemerewe kujya mu ipiganwa agomba kuba yagaragaje igiciro gihwanye n’ifungoro rimwe (repas) ku mwana ku munsi;
Abifuza gupiganira aya masoko, basabwe kugeza ku bunyamabaganga bwa Sosiyete HORIZON Education Investment bitarenze kuwa 02/04/2018, saa yine z’amanywa, amabahasha afunze neza arimo ibyangombwa bisabwa kuri buri soko ; biherekejwe n’urupapuro rugaragaza ibiciro byatanzwe kuri buri soko.
Bikorewe i KIGALI, kuwa 26/03/2018
HABARUGIRA Siméon
Umuyobozi mukuru wa Horizon
Education Investment Ltd