• Itangazo ryo gutanga amasoko-HORIZON EDUCATION INVESTMENT Ltd -

    Employer: Horizon Education Investment Ltd.
    Posted: 28 March 2018
    Share

    ITANGAZO:

    Sosiyete HORIZON EDUCATION INVESTMENT Ltd ifite icyicaro i Gacuriro mu Murenge wa Kinyinya, ku ishuri L’Horizon, iramenyesha ba Rwiyemezamirimo babyifuza, babifitiye ubushobozi kandi bujuje ibyangombwa bisabwa ko ishaka gutanga amasoko akurikira:

    ISOKO N° 1/HEI/2018

    LOT 1: Kutegurira abana bo mu ishuri ry’inshuke icyo kunywa no kurya saa tatu z’amanywa ku buryo bukurikira:

    Iminsi n’ibigomba gutegurwa

    Kuwa mbere:Umugati, igikoma, urubuto
    Kuwa kabiri:Keke, amata, urubuto
    Kuwa gatatu:Irindazi, igikoma,urubuto
    Kuwa kane:Capati, amata,urubuto
    Kuwa gatanu:Biscuit, igikoma, urubuto

    Icyitonderwa :
    • Amata agomba kuba aturuka muri Entreprise INYANGE;
    • Igikoma kigomba kuba gikozwe n’uruvange rw’amafu meza ;
    • Ibintu byose bigomba gutegurwa, bigomba kuba bigaragaza ubuziranenge ;
    • Umubare w’abana bakenewe gutegurirwa ungana na 200.
    Ibisabwa:
    • Uwemerewe kujya mu ipiganwa ni uwerekanye ko asanzwe akora akazi ko guteka; kandi agaragaza aho asanzwe abikorera;
    • Uwemerewe kujya mu ipiganwa asabwa kugaragaza igiciro ku munsi kidahindu hashingiwe ku bitegurwa;
    • Itariki nta rengwa n’iya 02/04/2018 saa yine z’amanywa (10h00);

    ISOKO N° 2 /HEI/2018

    LOT 2: Kugaburira ibyo kurya abana bo mu mwaka wa gatandatu:
    Ibyo kurya bizategurirwa abana bo mu mwaka wa gatandatu bizaba bigizwe n’ibi bikurikira:
    • Umuceli ( uteguwe ku buryo bugiye butandukanye);
    • Ifiriti;
    • Igitoki;
    • Ibishyimbo;
    • Imboga zinyuranye (dodo, amashu, isombe, ..);
    • Imbuto zinyuranye( umuneke, inanasi,…..);
    • Isosi y’inyama.

    Icyitonderwa :

    • Hazakorwa ingengabihe yo gutegura ibyo kurya byavuzwe hejuru;
    • Ibyo kurya bigomba kuba biteguwe neza, bigaragaza ubuziranenge;
    • Umubare w’abana bazategurirwa ungana na 115.
    Ibisabwa:
    • Uwemerewe kujya mu ipiganwa agomba kuba afite registre de commerce na TN kandi agaragaza ko ari muri TVA;
    • Uwemerewe kujya mu ipiganwa agomba kuba yagaragaje igiciro gihwanye n’ifungoro rimwe (repas) ku mwana ku munsi;

    Abifuza gupiganira aya masoko, basabwe kugeza ku bunyamabaganga bwa Sosiyete HORIZON Education Investment bitarenze kuwa 02/04/2018, saa yine z’amanywa, amabahasha afunze neza arimo ibyangombwa bisabwa kuri buri soko ; biherekejwe n’urupapuro rugaragaza ibiciro byatanzwe kuri buri soko.
    Bikorewe i KIGALI, kuwa 26/03/2018

    HABARUGIRA Siméon
    Umuyobozi mukuru wa Horizon
    Education Investment Ltd

    please click here for the original document

    Posts:

RELATED JOBS

Popular Jobs

  • Rwanda People Innovations associate - One Acre Fund
  • Executive Director - PSF
  • Customer Care Officer - King Faisal Hospital
  • Consultant Chief Editor at Easy and Possible Organization
  • 9 job positions - Green Hills Academy