Sosiyete HORIZON EDUCATION INVESTMENT Ltd ifite icyicaro i Gacuriro mu Murenge wa Kinyinya, ku ishuri L’Horizon, iramenyesha ba Rwiyemezamirimo babyifuza, bujuje ibyangombwa bisabwa mu gupiganwa kandi babifitiye ubushobozi, ko ishaka gutanga amasoko akurikira:
ISOKO N° 1/HEI/2018
LOT 1: Kugura no kugemura imyenda y’abanyeshuri b’ishuri L’Horizon igizwe n’ibi
bikurikira:
• Imyenda ya siporo igizwe n’udukabutura, udupira n’amasogisi;
• Imipira y’imbeho;
Abifuza gupiganira irisoko basabwa kuza ku cyicaro cy’ishuri L’Horizon kureba ubwoko ( Modèle) bw’imyenda n’imipira ikenewe bitarenze tariki ya 08/01/2018. Umubare w’ibikenewe hashingiwe ku ngano y’umwana n’icyiciro cy’amashuri yigamo biri ku mugereka w’iri tangazo.
Icyitonderwa:
• Uwemerewe kujya mu ipiganwa ni uwerekanye éhantillon y’ibyo yasabye gupiganira; kandi akaba afite “Registre de commerce” na TN;
• Itariki nta rengwa n’iya 11/01/2018 saa saba (13h00)
ISOKO N° 2 /HEI/2018
LOT 2: Kugemura ibikoresho byo mu biro n’ibikoresho by’isuku:
• A: FOURNITURES ET PETITS MATERIELS DE BUREAU (Ibikoresho byo mu biro);
• B: FOURNITURES ET MATERIEL D’HYGIENE (Ibikoresho by’isuku).
Uwemerewe kujya mu ipiganwa agomba kuba afite registre de commerce na TN kandi agaragaza ko ari muri TVA
Abifuza gupiganira iri soko, basabwe kugeza ku bunyamabaganga bwa Sosiyete HORIZON Education Investment bitarenze kuwa 11/01/2018, saa kumi n’imwe (17 H 00), amabahasha afunze neza arimo ibyangombwa bisabwa; registre de commerce , icyemezo cy’uko ushaka gupiganwa yiyandikishije muri TVA, urupapuro rugaragaza ibiciro byatanzwe.
Ibikoresho bikenewe n’ingano yabyo biri ku mugereka w’iri tangazo.
Bikorewe i KIGALI, kuwa 04/01/2018
HABARUGIRA Siméon
Umuyobozi mukuru wa Horizon
Education Investment Ltd