• Umwarimu wo mu mashuri abanza

    Employer: Horizon Education Investment Ltd.
    Posted: 9 January 2019
    Share

    ITANGAZO RY’AKAZI

    Ubuyobozi bw’ishuri L’horizon riri i Gacuriro mu Murenge wa Kinyinya Akarere ka Gasabo, buramenyesha abantu bose ko bushaka guha akazi umwalimu umwe wo mu mashuri abanza ugomba kuba yujuje ibi bikurikira :

    • Kuvuga no kwandika neza icyongereza;
    • Kuba azi kuvuga no kwandika neza igifaransa byaba ari akarusho ;
    • Kuba afite uburambe mu kazi k’uburezi mu mashuri abanza butari munsi y’imyaka itanu ;
    • Kuba yigishaga mu mashuri abanza nibura mu myaka ibiri ishize.

    Dosiye isaba akazi igomba kuba irimo ibaruwa isaba akazi; fotokopi y’impamyabushobozi yo mu rwego rwa a2 mu burezi; umwirondoro wuzuye w’usaba akazi; ibyemezo bigaragaza aho yakoze n’indangamuntu ye cyangwa ikindi kimuranga kitarengeje igihe.

    Dosiye y’ibisabwa byose igomba kuba yagejejwe ku cyicaro cy’ishuri l’horizon bitarenze ku wa 15/01/2019 i saa sita z’amanywa.

    ikizamini cy’ijonjora kizakorerwa ku cyicaro cy’iryo shuri kuwa 16/01/2019 guhera i saa tatu za mu gitondo.

    BIKOREWE I KIGALI KUWA 09/01/2019
    UMUYOBOZI W’ISHURI L’HORIZON
    NYIRANDEGEYA ALODIE

Popular Jobs

  • imyanya 22 y’akazi- RWANDA EDUCATION BOARD
  • 10 job vacancies - MININFRA
  • Imyanya 10 y’akazi muri REG
  • Imyanya 2 -Rwanda Development Board-
  • 9 job positions - Green Hills Academy