ITANGAZO RY’ISOKO No01/AGR/NEP/2020 RUTARE TVET School
Ishuri ry’imyuga rya Rutare (Rutare TVET School) ririfuza gutanga isoko ryo kugemura ibikoresho byifashishwa mu gutubura imigina y’ibihumyo, amagi abanguriye yo guturagisha, gukora amavuta ya gikotoro, gukora isabune y’amazi n’ikomeye, gukora glyceline, ibiryo by’inkoko, n’imbuto y’ibirayi, mazutu yo gucana, Kugemura umurama w’amatunda n’ibinyomoro n’ibindi byifashishwa muri pepiniyeri na Green house.
Uwifuza gupiganwa asabwa ibi bikurikira:
1 Inyandiko isaba gupiganira isoko yandikiwe umuyobozi w’Akanama gashinzwegutanga amasoko muri Rutare TVET School
2. Ibyemezo bigaragaza ko akora amasoko arebana n’ibiri mu isoko
3. Photocopie y’irangamuntu n’ icyemezo cya company kigaragaza ibyo ikora
4. Nimero y’umusoreshwa(tin).
5. Inyandiko igaragaza ibyo apiganira,igiciro cya kimwe n’icya byose mu mibare no mu nyuguti.
6. Igitabo cy’amabwiriza kiboneka mu bunyamabanga bw’ishuri nyuma yo kwerekana inyemezabwishyu y’ amafaranga ibihumbi bitanu (5000FRW) yishyuwe Kuri konti numero 558373164110173 yafunguwe muri Banki y’abaturage y’u Rwanda /agashami ka Rutare
Ibi byangombwa byose bifungirwa mu ibahasha imwe ikagezwa mu bunyamabanga bw’ishuri bitarenze tariki ya 21/04/2020 saa tatu za mugitondo.
Gufungura amabaruwa bizakorerwa mu ruhame tarikiya 21/04/2020 saa yine za mu gitondo ku biro by’ishuri.
7. Uwatsindiye isoko, mu gihe yishyurwa akurwaho 3%na18% ya TVA ajya mu isanduku ya Leta ku bica mu ruganda.
8. Uwatsindiye isoko,mu gihe yishyurwa akurwaho 3%gusa ku biribwa cg ibindi bitanyura mu ruganda.
Bikorewe i Rutare kuwa 20/03/2020.
Justin NIYONAMBAZA
Umuyobozi wa Rutare TVET School