ITANGAZO:
Sosiyete HORIZON EDUCATION INVESTMENT Ltd ifite icyicaro i Gacuriro mu Murenge wa Kinyinya, ku ishuri L’Horizon, iramenyesha ba Rwiyemezamirimo babyifuza, babifitiye ubushobozi kandi bujuje ibyangombwa bisabwa ko ishaka gutanga isoko ryo guburira ibyo kurya abana bo mu mwaka wa gatandatu
ISOKO N° 1 /HEI/2018: Kugaburira ibyo kurya abana bo mu mwaka wa gatandatu:
Ibyo kurya bizategurirwa abana bo mu mwaka wa gatandatu bizaba bigizwe n’ibi bikurikira:
• Umuceli ( uteguwe ku buryo bugiye butandukanye);
• Ifiriti;
• Igitoki;
• Ibishyimbo;
• Imboga zinyuranye (dodo, amashu, isombe, ..);
• Imbuto zinyuranye( umuneke, inanasi,…..);
• Isosi y’inyama.
Icyitonderwa :
• Hazakorwa ingengabihe yo gutegura ibyo kurya byavuzwe hejuru hashingiwe ko abana bazagaburirwa inshuro 3 cyangwa inshuro 4 mu cyumweru.;
• Ibyo kurya bigomba kuba biteguwe neza, bigaragaza ubuziranenge;
• Umubare w’abana bazategurirwa ungana na 108.
Ibisabwa:
• Uwemerewe kujya mu ipiganwa ni uwerekanye ko asanzwe akora akazi ko guteka; kandi agaragaza aho asanzwe abikorera;
• Uwemerewe kujya mu ipiganwa agomba kuba afite registre de commerce na TN kandi agaragaza ko ari muri TVA;
• Uwemerewe kujya mu ipiganwa agomba kuba yagaragaje igiciro gihwanye n’ifungoro rimwe (repas) ku mwana ku munsi;
Abifuza gupiganira iri soko, basabwe kugeza ku bunyamabaganga bwa Sosiyete HORIZON Education Investment bitarenze kuwa gatanu tariki ya 13/04/2018 saa yine z’amanywa (10h00), amabahasha afunze neza arimo ibyangombwa bisabwa; biherekejwe n’urupapuro rugaragaza igiciro cyatanzwe.
Bikorewe i KIGALI, kuwa 09/04/2018
HABARUGIRA Siméon
Umuyobozi mukuru wa Horizon
Education Investment Ltd